APR FC yahuye n’uruva gusenya i Kirehe ikomeza kurinda Rayon Sports na Mukura

Ikipe ya APR FC yananiwe gutsindira Kirehe FC ku kibuga cyayo banganya 0-0 mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona wabereye I nyakarambi mu karere ka Kirehe.

APR FC yagiye gukina uyu mukino iziko bakeba bayo Rayon Sports na Mukura VS zatsinze imikino yazo, yo yananiwe gutsinda ngo ikomeze izanikire inganya na Kirehe FC 0-0.

Umutoza mushya wa Kirehe FC,Sogonya Hamissi uzwi nka Kishi,yayifashije guhagama APR FC mu mukino we wa mbere nk’umutoza w’iyi kipe.

Mu gice cya mbere cy’umukino APR FC yabonye amahirwe menshi arimo na Penaliti,ku munota wa 34,yahushijwe na Hakizimana Muhadjiri,wayiteye umunyezamu Mutabazi Jean Paul akawukuramo.

APR FC ibura kapiteni wayo Migi irindiriye Rayon Sports ziri kuyirya isataburenge ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 40,mu gihe yo iri ku isonga n’amanota 42.

Uko imikino yo kuri uyu wa Gatandatu yagenze:
As Kigali 2-1 Marines
Kirehe 0-0 APR FC 
Musanze 2-1 Muhanga

Related Posts

(Visited 1 times, 1 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *