liv.52 100caps buy online uk buy lantus mexico buy isoptin (verapamil) 240 mg online no prescription buy zerofat-a from india

Harmonize ari I Kigali aho yatunguriye Burna Boy (Video)

Umuhanzi Rajab Abdul Kahali [Harmonize], uri mu bakunzwe cyane muri Tanzania, yahuriye i Kigali n’Umunya-Nigeria, Burna Boy mbere y’igitaramo yari yaje gukorera mu Rwanda.

Burna Boy yageze i Kigali kuri uyu wa Gatandatu avuye i Kampala aje mu gitaramo yaraye akoreye mu Intare Conference Arena i Rusororo cyiswe #BurnaBoyExperiance.

Mbere yo kwerekeza i Rusororo mu gitaramo yatunguwe n’umuhanzi Harmonize banafitanye indirimbo yitwa ‘Kainama’ ikunzwe muri iyi minsi.

Aba bahanzi bombi bagaragaye mu mashusho muri Kigali Marriot Hotel bari kumwe n’Umuyobozi wa The Mane ireberera inyungu z’abahanzi barimo Marina, Queen Cha na Safi Madiba.

Umuyobozi wa The Mane, Mupenda Ramadhan uzwi nka Bad Rama yahamirije Igihe NOZA.RW ikesha iyi nkuru ko uyu muhanzi ari i Kigali muri gahunda z’umuziki ndetse ko hari ibikorwa bafitanye adashobora guhita atangaza kuko hari ibitaremeranywaho neza.

Ati “Arahari twari kumwe nijoro ariko n’ubu ngiye kujya kumureba mu kanya hari gahunda dufitanye ariko ni mu rwego rw’akazi kandi ntabwo nabitangaza kuko hari ibyo tutaremeranya.”

Harmonize aheruka i Kigali muri Werurwe 2018, aho yari yatumiwe mu gitaramo cyo kumurika ku mugaragaro The Mane Music Label.

Uyu muhanzi yavuye mu Rwanda ahakoze imishinga itandukanye irimo indirimbo ye na Marina yahise isohoka muri Gicurasi 2018 ndetse n’iyo yakoranye na Safi Madiba iherutse gusohoka mu Ugushyingo 2018.

Reba hano uko byari byifashe mu gitaramo Burna Boy yakoreye i Kigali

Harmonize yaje mu Rwanda ahahurira na Burna Boy

Related Posts

(Visited 1 times, 1 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *