cheap myambutol 600 mg canada discount viagra professional (100 mg) carvedilol buy online buy kamagra gold 100 mg in mexico buy esidrix (hydrochlorothiazide) 12,5 mg mexico

Urutonde rw’abakinnyi 15 bahembwa neza mu Rwanda mu mikino yose; uwa Basket araruyoboye

Umukinnyi w’ikipe ya REG Basketball Club umunya Cameroon Bereck Bell, ni we uza ku isonga ry’abakinnyi bahembwa agatubutse hano mu Rwanda, aho ikipe ya APR FC ari yo yiganje mu rutonde rwashyizwe hanze na FunClub.

Mu myaka mike ishize, umupira w’amaguru ni wo mukino watangwagamo amafaranga menshi wonyine, aho ibijyanye no guha abakinnyi amafaranga ngo basinye(recrutement) ndetse no guhemba menshi byagaragaraga muri uyu mukino ukunzwe kurusha mu rwa Gasabo.

Bereck Bell ni we mukinnyi uhembwa neza kurusha abandi mu Rwanda

Kapiteni wa APR FC Manzi Thierry ni we mukinnyi uhembwa menshii muri ruhago kuri ubu, mu gihe Imanishimwe Emmanuel bakinana ari mu 10 ba mbere

Aha ariko, kuza kw’amakipe ya REG na Patriots muri Basketball ndetse n’ihangana hagati ya REG, UTB na Gisagara muri Volleyball byatumye iyi mikino y’amaboko na yo itangira gutangwamo agatubutse, nubwo akenshi abakinnyi bayo baba bagenerwa ibindi bitari imishahara, nko kurihirwa amshuri no guhabwa imirimo, kugira ngo bemere gukinira amakipe babamo.

Turamutse twirengagije ariko ibi tukareba imishahara gusa, APR FC na REG BBC ni zo ziza ku isonga mu guhemba neza mu Rwanda ku mpuzandengo y’ibihumbi 450 by’umushahara ku kwezi, mu gihe umupira w’amaguru nta gitunguranye ari wo mukino uhemba neza kurusha iyindi.

REG BBC iri mu makipe ahemba neza mu Rwanda aho umutoza wayo Igor Kovacevic aza ku mwanya wa gatatu mubatoza bahembwa agatubutse inyuma ya 2 ba APR FC. Ku kwezi ahembwa ibihumbi 7000 by’amadorali

Kathbart Malinga uheruka gusinyira Gisagara kuri Miliyoni eshanu ni we mukinnyi wa Volleyball uhembwa neza kurusha abandi

Mu mukino wo gusiganwa ku magare imishahara iri hasi cyane ku bakinnyi bakinira amakipe atandukanye mu gihe Handball na Rugby ho benshi mu bakinnyi baba bakinira Ubuntu.

Abakinnyi 15 bahembwa neza kurusha abandi

Related Posts

(Visited 1 times, 1 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *