SKOL yahembye abafana barebye imikino myinshi ya Rayon Sports-AMAFOTO

Mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2019-2020 utangira, ruganda SKOL rwahembye abafana 29 ba Rayon Sports barebye imikino 30 iyi kipe yakinnye muri shampiyona ya 2018-2019.

Iki gikorwa cyakozwe biciye muri Porogaramu yiswe Gikundiro Promotion aho buri mufana wese ufite ikarita iyo ageze kuri sitade atererwaho kashe bityo bikamuha amahirwe yo kuba mu bafana bitabiriye imikino myinshi. Uyu muhango wabereye i Nyamirambo kuri Blue Empire Bar hahembwa abafana 29 ba Gikundiro. Bahembwe kuzareba imikino ya Rayon Sports bicaye mu myanya y’icyubahiro.

Umuvugizi w’uruganda rwa SKOL Karimu Tuyishime uzwi nka Kenziman yatangarije itangazamakuru ko iki gikorwa kimaze umwaka wose bahemba abafana ba Rayon sports bitabira imikino yayo ndetse ku bw’amahirwe hagatorwa n’umufana uherekeza ikipe ya Rayon Sports mu mikino mpuzamahanga. 

“Intego y’iki gikorwa ni ukuzafata umufana umwe, akazatsindira itike yo kuzaherekeza ikipe ya Rayon Sports kureba imikino mpuzamahanga, ari nabwo twafashe abandi bafana 29 bari basigaye tubahemba kuzareba imikino yose Rayon Sports izakira” – Karimu Tuyishime. 

Abafana bose bahembwe, bahabwa icyemezo cy’ishimwe, bemererwa kuzareba imikino ya Rayon Sports izakinira mu rugo nta kintu bishyujwe.

Musabyimana Emmanuel yahawe icyemezo cy’ishimwe 

Mushimiyimana yahawe icyemezo cy’ishimwe 

Ntawuguranayo Emmanuel yahawe icyemezo cy’ishimwe

Uwase Patrick

Tesera Jean Bosco

Ntibarikure Jean Bosco

Bihoyiki Ignas

Buhendwa Asuman

Nyirahabimana Donatha

Umumararungu Uwera wigeze gutsindira itike yo guherekeza ikipe gusa bikanga kubera gutinda kubona urwandiko rw’inzira.

Munyentwari Eric nawe yahawe icyemezo cy’ishimwe

Uzabumwana Adrien

Umufana Marayika Agnes nawe yazanye n’umukobwa we kwakira icyemezo cy’ishimwe 

Feza Jisele

Byiringiro Emmanuel

Twamuga Olivier

Nshimiye umuremyi Abdul

Hafashwe ifoto y’urwibutso igizwe n’abafana bahembwe, umuvugizi wa Rayon Sport Jean Paul na Marie wari uhagarariye uruganda rwa SKOL.

Bamwe mu bafana baboneyeho gutangira kwandikisha ikarita zabo 

Umufana Ngenzahimana uzwi na Rwarutabura nawe yahawe icyemezo cy’ishimwe

SRC: INYARWANDA

Related Posts

(Visited 1 times, 1 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *