buy generic synthroid 200mcg indinavir (indinavir sulfate) 400 mg for sale buy brand retino-a cream (tretinoin) 0.05% through canada buy zocor (10 mg, 20 mg, 40 mg, 5 mg) online uk

David Bayingana na Jado Castar bashobora kuba bamaze kuva kuri Radio&Tv10 soma birambuye.

Uwari umuyobozi wa Radiyo na TV10, witwa Bagishyirishya Jean de Dieu umenyerewe ku izina rya Jado Castar ndetse n’ uwari umwungirije, David Bayingana bose basa nkabigaruriye imitima y’abanyarwanda benshi mu gisata cy’imikino, hari amwe amakuru avuga ko baba bamaze gutandukana n’iki kinyamakuru bitewe n’imicungirwe idahwitse.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 mutarama 2020 nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye inkuru y’uko aba banyamakuru babiri bose basanzwe bakora mu kiganiro cy’imikino kuri Radio10 cya Ten Sports baba bamaze gutandukana n’iki gitangazamakuru.

Amakuru avuga ko icyo Jado Castar na David Bayingana bazize ari imicungire mibi y’igitangazamakuru yatumye kijya mu myenda myinshi na n’ubu kikaba kitazi niba kizashobora kwishyura.

Mu minsi ishize nyiri iki gitangazamakuru Nyagahene Eugene yikoreye igenzura ngo yaje gutungurwa no gusanga hari abanyamakuru babereyemo ibirarane by’amezi menshi, hakiyongeraho n’amadeni basanze iki gitangazamakuru gifite hanze harimo n’amafaranga y’abanyamakuru bahakoraga bagiye batishyuwe bikaba byatangiye no guteza ikibazo cyane.

Bamwe mu banyamakuru bakora kuri Radio&TV1O twagerageje kuvugisha batemeye ko amazina yabo atangazwa, bose bahuriza ku kinti kimwe, ngo ntabwo barabibwirwa ku mugaragaro ariko nabo barimo kubyumva y’uko aba bagabo baba bamaze gutandukana na Radio &TV10 kandi bishobora kuba ari ukuri mu gihe tugitereje itangazo ribeguza.

Jado Castar na David Bayingana,akaba ari bamwe mu banyamakuru bakunzwe mu gisata cy’imikino n’abatari bakeya bakaba kandi barabanje gukora kuyandi ma radiyo nka Salus,Voice of Africa.

Uwari umuyobozi Jado Castar
Uwari wungirije umuyobozi David Bayingana

Related Posts

(Visited 1 times, 1 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *