ibuprofen 400 mg buy online canada buy singulair (montelukast) 4 mg cheap coreg 6,25 mg buy buy copegus 100 mg uk

Rayon Sports yatije Iranzi Jean Claude muri Aswan FC yo mu Misiri amezi atandatu

Umukinnyi wa Rayon Sports ukina asatira izamu, Iranzi Jean Claude, yatijwe ikipe ya Aswan FC yo mu cyiciro cya mbere mu Misiri.

Iranzi yahagurutse i Kigali tariki 15 Mutarama 2020, yerekeza mu Misiri, aho yari amaze ibyumweru bibiri mu igeragezwa.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul mu kiganiro na IGIHE, yahamije amakuru y’itizwa rya Iranzi Jean Claude wari umukinnyi wayo.

Yagize ati “Twamutije amezi atandatu, yari asanzwe adufitiye amasezerano ubwo nyuma y’iki gihe azaba adusigaraniye umwaka.”

Nkurunziza yavuze ko Iranzi narangiza igihe cyo gutizwa ariko ikipe ye ikimwifuza bizaba ngombwa ko basubira mu biganiro kuko ari umukinnyi wa Rayon Sports.

Umuvugizi wa Rayon Sports ntiyemeye gutangaza umubare w’amafaranga bahawe kugira ngo barekure Iranzi Jean Claude ajye gukina mu Misiri nk’intizanyo.

Iranzi yageze muri Rayon Sports muri Nyakanga umwaka ushize, ku masezerano y’imyaka ibiri, avuye muri APR FC yari amazemo umwaka umwe n’igice ayigarutsemo, avuye i Burayi aho yakinaga muri Slovakia ndetse akaba atarahiriwe muri Zesco United yari yamwifuje mbere yo kugaruka mu Rwanda.

.

Iranzi ashyira umukono ku masezerano yo gutizwa amezi atandatu

Ubwo Iranzi yari amaze gushyira umukono ku masezerano

Related Posts

(Visited 1 times, 1 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *