chyavanaprasha order online cheapest diltiazem 60 mg online discount careprost (bimatoprost) cheap red viagra 200 mg for sale

RAB yatanze ibisobanuro ku bigori byahinzwe hirya no hino mu gihugu ntibiheke

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi ( RAB) bwasobanuye ko henshi mu hantu hagiye hagaragara ko bateye imbuto y’ibigori ntiheke byagiye biterwa n’imvura nyinshi yaguye igatwara intungagihingwa z’ibigori abahinzi ntibihutire gushyiraho indi.

Muri iki gihembwe cy’ihingwa cya 2020A hirya no hino mu gihugu hagiye hagaragara abahinzi bavuga ko bahinze ibigori bagatungurwa n’imbuto bahawe zanze guheka ibindi bigaheka ikigori kimwe nacyo ntikere.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Mutarama ubwo habaga inama y’ubuhinzi mu Ntara y’Iburasirazuba yari igamije kubungabunga umusaruro wabonetse mu gihembwe cya mbere cy’ihinga 2020A no kureba aho imyiteguro y’Igihembwe cya 2020B igeze, hasubijwe byinshi mu bibazo abahinzi bari bafite.

Abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu mirenge ndetse n’abahagarariye amakoperative y’abahinzi b’ibigori bagaragaje ko hari imbuto bahawe bagahinga ariko zikanga kwera. Izo mbuto zirimo; WH 505, PAN53 na WH 403.

Namahoro Oliver uyobora koperative Hirwa ikorera mu mirenge ya Nzige, Nyakariro na Karenge ihinga ku buso bungana na hegitari 1232, yavuze ko mu gihembwe cya mbere bahinze ibigori kuri hegitari 875 ariko ngo bafitemo hegitari 35 z’ibigori byanze guheka.

Ati “ Twanagize ikibazo cy’imbuto mbi twahinze kuri hegitari 35 itarahetse harimo PAN 53 na WH505, izi mbuto zabaye mbi ntabwo zabashije guheka bikaba bizadutera igihombo.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi RAB, Dr Karangwa Patrick yavuze ko bashyizeho abantu bo kureba aho icyo kibazo cyagiye kiba, ngo ibimenyetso bya mbere bigenda bigaragara nuko muri iki gihe ahantu iki kibazo cyagaragaye ahenshi imvura yabaye nyinshi igatwara ifumbire.

Ati “ Hari ahantu hagiye hagwa imvura nyinshi amazi akarekamo agatwara intungagihingwa zose warangiza ntiwongere ngo usubizemo izindi ntungagihingwa, niyo byamera usanga kimera kera nabi cyangwa se ntikere namba. Aho rero ntabwo twabiherana burundu aho bigishoboka ko twatanga imbuto twafasha, abadafite ubushobozi hari izishobora gutangwa ngo bafashwe.”

Mu turere two mu ntara y’amajyepfo ndetse n’iburasirazuba niho hakunze kugaragara iki kibazo cy’ibigori byatewe ntibiheke.

Related Posts

(Visited 1 times, 1 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *