can i buy cyclophosphamide 50 mg online buy levothroid (50mcg) pharmacy buy vpxl 60caps online usa buy avapro 300 mg online canada

Menya icyo visi perezida wa APR FC yavuze kuri Rayon Sports yikuye mu irushanwa ry’Ubutwari

Umuyobozi wungirije w’ikipe ya APR FC, Maj. Gen. Mubaraka Muganga yatangaje ko batashimishijwe no kuba ikipe ya Rayon Sports yarikuye mu irushanwa ryitiriwe Intwari z’igihugu ‘Ubutwari Cup 2020’.

Ku munsi w’ejo hashize mu mupira w’amaguru ni bwo hashojwe irushanwa ry’igikombe cy’Intwari cya 2020 cyegukanywe na APR FC ihigitse amakipe bari bahanganye ari yo Mukura VS, Police FC na Kiyovu Sports.

Kiyovu Sports ntabwo yari mu makipe yagombaga kwitabira iri rushanwa ahubwo bajemo bitabajwe nyuma y’uko Rayon Sports yagombaga gukina itangaje ko yikuye mu irushanwa bitewe n’amwe mu mategeko arigenga batishimiye kandi abariteguye banze guhindura.

Nyuma y’uko APR FC yegukanye igikombe, umuyobozi wungirije wa APR FC, Maj. Gen. Mubaraka Muganga yabwiye itangazamakuru ko batishimiye iki cyemezo cyo kwikura mu irushanwa ryitiriwe Intwari z’igihugu kuko bashobora kuba barirengangije inyungu zirimo cyangwa agaciro ka ryo.

Yagize ati“ Ubutaha abanyarwanda bose dukwiye guharanira ubutwari. Hari ubutumwa bw’ubutwari bwagiye butangirwa ku kibuga butandukanye n’ibyishimo tuhakura. Mu by’ukuri ntabwo byatunejeje ko hari bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru bashobora kuba barirengagije inyito y’iri rushanwa, bikura muri iri rushanwa. Ubutwari burahanirwa.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko icyo bashakaga cyane muri iri rushanwa nka APR FC bitari intsinzi, ahubwo byari ukwizihiza ibikorwa Intwari z’u Rwanda zagejeje ku gihugu bityo ko ni yo bategukana igikombe nta kibazo bari kuba bafite.

Maj. Gen. Mubaraka Muganga yashimangiye ko n’amafaranga yaje aherekeje iki gikombe abakinnyi ba APR FC bagomba kuyagabana ubwabo kuko bo icyo bari bakeneye ari igikombe bakibahesheje.

APR FC yegukanye iki gikombe ifite amanota 7, Police FC 6, Kiyovu Sports 4 mu gihe Mukura VS yasoje n’ubusa bw’amanota. Iki gikombe kandi kikaba icyisubije kuko ari na yo yatwaye icy’umwaka ushize wa 2019.

Maj. Gen. Mubaraka Muganga, visi perezida wa APR FC yashimiye abasore be, avuga ko icyahatanirwaga muri iri rushanwa kirenze igikombe

Kapiteni wa APR FC, Manzi Thierry ashyikiriza igikombe perezida wa APR FC, Lt Gen. Jacques Musemakweli

APR FC yegukanye igikome nyuma yo kunganya na Kiyovu Sports

src: isimbi

Related Posts

(Visited 1 times, 1 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *