ketoconazole 200 mg cheap buy cheap effexor xr (venlafaxine) online buy clarina from canada buy celecoxib 100 mg, 200 mg through canada buy pentasa (mesalamine) 400 mg online australia

Gasabo: Amazi yatwaye inzu abantu bari bayirimo bahasiga ubuzima

Imvura nyinshi yaraye iguye mu mujyi wa Kigali yasenye amazu menshi n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye ariko by’umwihariko itwara ubuzima bw’abantu hirya no hino aho mu karere ka Gasabo havugwa urupfu rw’abantu 7 barimo umukecuru, abana be n’abuzukuru be bari mu nzu yatwawe n’amazi ayita mu mugezi wa Yanze bahasiga ubuzima.

Mu kagari ka Nyaburiba, Umurenge wa Jali mu karere ka Gasabo umuvu watwaye inzu yarimo umukecuru, abana be n’abuzukuru be uyigeza mu mugezi wa Yanze baturanye.

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru avuga ko ibi byabaye ahagana saa saba z’ijoro ryakeye ubwo imvura yagwaga ari nyinshi.

Umwe muri bene wabo wa ba nyakwigendera witwa Rwagaju yabwiye Umuseke ko amakuru yazindutse ayabwirwa, akaba yagiye gutabara.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyaburiba mu murenge wa Jali aho byabereye witwa Ernestine Mukasekuru avuga ko ibikorwa byo gutaburura ba nyakwigendera byarangiye ubu bakaba bari kwitegura kubashyingura.

Mukasekuru avuga ko mu muryango wuriya mukecuru witwaga Florida Mukanyarwaya harokotse umwana umwe mukuru wari warashatse.

Avuga ko ubuyobozi bw’akagari n’umurenge bukomeje gushishikariza abatuye ahantu habateza akaga kuhimuka kugira ngo ubuzima bwabo butajya mu kaga.

Ati: “ Rwose turi gusaba dukomeje ko abantu batuye mu manegeka bahava, tukabereka ahandi batura kuko ubuzima bwabo buruta byose.”

Urugo rw’uriya mukecuru Mukanyarwaya w’imyaka 55 ruturanye n’umugezi wa Yanze mu kagari ka Nyaburiba, Umurenge wa Jali ariko ugakora no ku murenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge.

Imibare y’agateganyo ya MINEMA yo igaragaza ko abantu 6 aribo bapfuye, abandi 2 barakomereka kubera imvura yaguye kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Gashyantare 2020. Iyi mvura kandi yanasenye inzu 15

Src: umuryango

Related Posts

(Visited 1 times, 1 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *