buy desyrel 25 mg online canada order actos 15 mg from canada buy revia online with prescription amlodipine cheap buying uniphyl cr (theophylline) buy tricor 160 mg canada online

Umuyobozi wa Rayon Sports Sadate agiriye inama yo kwegura ubuyobozi bwa FERWAFA

Nyuma yuko FERWAFA ifatiye ibihano ikipe ya Rayon Sports kubera kwikura mu irushanwa ry’Ubutwari 2020 mu mupira w’amaguru, umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadathe asanga icyaba cyiza aruko ubuyobozi bwa FERWAFA bwakwegura.

Mu butumwa Munyakazi anyujije ku rubuga rwa Twitter agize ati”Ubuyobozi bwiza bushingira ku cyizere ufitiwe nabo uyobora, iyo bagutakarije icyizere inzira nziza ushobora guhitamo ni UKWEGURA, ntago wayobora abantu batakubonamo icyizere niyo mpamvu mpamya ko iyi nama ariyo nziza ku buyobozi Bwa FERWAFA, Mu kuri nta crédibilité ugifitiwe,,,,”

Ibi uyu muyobozi atangaje ni ibigaragaza ko atishimiye ibihano Rayon Sports yafatiwe na FERWAFA byo kumara igihe kigera ku mezi 12 nta mikino ya gishuti itegura cyangwa yitabira, amande y’ibihumbi 300 no kutitabira imikino y’igikombe cy’ubutwari 2021 nubwo yasoza shampiyona iri mu makipe 4 ya mbere.

Rayon Sports yikuye mu irushanwa ry’igikombe cy’Ubutwari 2020 ku mpamvu zuko yashakaga gukoresha abakinnyi bayo bashya bari batarabona Licence, mu gihe amategeko yagengaga irushanwa yanenaga ko hagomba gukoreshwa abakinnyi bafite Licence gusa.

Igikombe cy’Intwari 2020 cyegukanwe na APR FC, Police FC iba iya kabiri, Kiyovu Sports yasimbuye Rayon Sports iba iya Gatatu, mu gihe Mukura VS ariyo yasoje ku mwanya wa nyuma nta nota nta rimwe ibashije kubona.

Ubutumwa bw’umuyobozi wa Rayon Sports nyuma yuko ikipe ayobora ifatiwe ibihano

Related Posts

(Visited 1 times, 1 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *