buy purim 60caps no prescription aygestin online cheap cialis (10 mg, 20 mg, 40 mg, 60 mg, 80 mg) buy online buy viagra flavored (sildenafil citrate) australia buy artane (trihexyphenidyl) no prescription buy rocaltrol (calcitriol) mexico

Gicumbi FC yabonye umutoza mushya watoje APR FC, Mukura na Police FC. INKURU>>>

Ubuyobozi bwa Gicumbi FC bwemeje ko bwamaze kumvikana n’uwigeze kuba Umutoza muri APR FC, Mukura Victory Sports na Police FC, Munyankindi Jean Paul, uri buze guhabwa ikipe mu gihe gisigaye kugira ngo Shampiyona irangire.

Gicumbi FC yari imaze iminsi itozwa na Banamwana Camarade nyuma y’igenda ry’Umurundi Nduwantare Jean Marie Vianney wirukanywe mu Ugushyingo 2019.

Kuba Banamwana adafite ibyangombwa bimwemerera gutoza mu cyiciro cya mbere, aho hasabwa Licence A cyangwa B ya CAF, ndetse Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rikaba ryari riherutse gusaba amakipe ko bitarenze ukwezi kumwe yaba yabonye abatoza babifitiye ubushobozi, byatumye na Gicumbi FC itangira kurambagiza.

Mu kiganiro yagiranye na Igihe NOZA.RW ikesha iyi nkuru, Umuyobozi wa Gicumbi FC, Urayeneza John, yavuze ko bamaze kumvikana n’umutoza Munyankindi Jean Paul ndetse ahabwa amasezerano ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane.

Yagize ati “Yego nibyo, turarangizanya na we uyu munsi. Afite License B ya UEFA. Turaza kumusaba kugumisha ikipe mu cyiciro cya mbere.”

Munyankindi wagizwe umutoza wa Gicumbi FC yabaye umutoza muri APR FC nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyuma yo kuvamo yagiye muri Volcanique y’i Musanze mbere yo kwerekeza i Burayi.

Nyuma yo kugaruka mu Rwanda, yabaye Umutoza wa Police FC, yirukanwe mu 2010 ajya muri Mukura Victory Sports. Yatoje kandi Espoir FC na Etincelles FC.

Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 15 mu mikino 23 imaze gukinwa mu gihe habura imikino irindwi ngo Shampiyona irangire.

Igihe dukesha iyi nkuru yabajije umuyobozi wa Gicumbi FC, Urayeneza, icyo bari gukora kugira ngo ikipe izagume mu cyiciro cya mbere, avuga ko impinduka bakoze mu butoza bazitezemo umusaruro ndetse bakaba bari gutegura abakinnyi no kubatera imbaraga mu mikino isigaye.

Gicumbi FC iheruka gutsindwa na Musanze FC ibitego 2-0, izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu tariki ya 14 Werurwe, yakirwa na Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona.

Related Posts

(Visited 1 times, 1 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *