buy parlodel (2,5 mg) uk isordil (10 mg) buy buy celexa (citalopram) 20 mg pills order desogestrel / ethinyl estradiol 0.15/0.02 mg online no prescription buy generic shuddha guggulu 60caps online cheapest coreg 12,5 mg online

Perezida Nkurunziza yasinye itegeko rimugira ‘umurinzi w’ikirenga wo gukunda igihugu’

Ibiro bya Perezida w’u Burundi byatangaje ko Perezida Pierre Nkurunziza yamaze gusinya itegeko rimugira umurinzi w’ikirenga w’indangagaciro yo gukunda igihugu (guide suprême du patriotisme).

Iryo tegeko bigaragara ko ryasinywe kuwa 10 Werurwe 2020, nyuma yo kwemezwa n’Inteko Ishinga Ametegeko, imitwe yombi.

Rivuga ko Perezida Nkurunziza agizwe umurinzi w’ikirenga wo gukunda igihugu hashingiwe ku ruhare rwe mu gukunda no gukundisha igihugu mu Burundi, kubera urugero rwiza yahaye abarundi mu kuzirikana igihugu, mu kunywanisha abarundi no kugendera ku bwitonzi byaranze abasekuruza b’u Burundi.

Perezida Nkurunziza itegeko rivuga ko yashimiwe uruhare rwe mu kurinda umutekano w’igihugu, ashingiye ku Mana ishobora byose.

Tariki 19 Gashyantare nibwo Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi yatoye ku bwiganze itegeko rigira Perezida Pierre Nkurunziza umurinzi w’ikirenga w’indangagaciro yo gukunda igihugu .

Nkurunziza yazamuwe kuri uyu mwanya mu gihe hasigaye amezi abiri hakaba amatora ya Perezida azasiga habonetse umusimbura ku ntebe y’ubutegetsi.

Hari irindi itegeko riheruka gutorwa mu Burundi, rigena uduhimbazamusyi ku mukuru w’Igihugu nyuma yo gusoza imirimo ye, bihesha amahirwe Perezida Pierre Nkurunziza na Melchior Ndadaye guhabwa miliyari imwe y’amafaranga y’Amarundi n’inzu igezweho izubakwa aho bifuza.

Ni itegeko ritavuzweho rumwe kuko uwo ryemerera ako gahimbazamusyi ari Perezida wagiyeho atowe n’abaturage.

Muri Werurwe 2018 kandi Perezida Pierre Nkurunziza yazamuwe mu ntera n’ishyaka rye rya CNDD-FDD riri ku butegetsi, rimugira Umuyobozi w’Ikirenga uhoraho (Guide suprême éternel).

Related Posts

(Visited 1 times, 1 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *