buy macrobid (nitrofurantoin monohydrate) uk cheapest pletal ledipasvir / saofosbuvir 90/400 mg online order isotretinoin 10 mg, 20 mg, 30 mg, 5 mg purchase online

Arsenal yabwiye FC Barcelona akayabo yifuza kuri Pierre-Emerick Aubameyang

Ikipe ya Arsenal yo mugihugu cy’ubwongereza ngo yabwiye Barcelona yo mugihugu cya Espagne ko igomba gutanga miliyoni 50 z’amapound niba ishaka gusinyisha kapiteni wayo witwa Pierre-Emerick Aubameyang ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mpeshyi.

Kugeza ubu, uyu musore wimyaka 30 y’amavuko amaze gutsinda ibitego 17 mumikino 26 yakinnye muri shampiyona izwi nka English Premier League, aho besnhi bakomeje kugaya uyu musaruro we kuko asanzwe ari umukinnyi wari witezweho byinshi n’abakunzi ba Arsenal.

Amasezerano uyu mukinnyi ukomoka mugihugu cya Gabon afitanye na Arsenal azarangira muri Kamena umwaka utaha, ariko, hakaba haravuzwe ko Arsenal ishobora kumurekura mbere, aho kumureka agasohoka muri iyi kipe ku buntu mu gihe kiri imbere.

Inkuru zagiye zitangazwa mu byumweru bishize zavugaga ikipe ya Barca ikomeje gukurikiranira hafi uyu mukinnyi wamenyekaniye cyane muikipe ya Borussia Dortmund ndetse yiteguye gukora iyo bwabaga kugirango yegukane uyu mukinnyi ugomba gufasha Luis Suarez kuyobora ubusatirizi bwayo.

Nk’uko ikinyamakuru Daily Sport kibinyujije kuri Metro kibitangaza, ngo ikipe ya Arsenal yamaze kugirana ibiganiro bidasanzwe n’ikipe ya FC Barcelona maze ibwira abayobozi b’iyi kipe yo mugihugu cya Espagne ko bashaka nibura miliyoni 50 zama pound kugirango babashe kurekura Aubameyang.

Nubwo rutahizamu wabo yinjiye mu mezi 18 yanyuma y’amasezerano ye, abayobozi ba Arsenal bemeza ko iki ari igiciro cyiza ukurikije uburyo ari umukinnyi ukomeye.

Byumvikane ariko ko Barca itazemera kuzuza icyo cyifuzo cya Arsenal kuko ishobora kuba yiteguye gutegereza ko Aubameyang asoza amasezerano ye muri iyi kipe y’abarashi bo mumajyaruguru ya London ikabasha kumwegukana k’ubuntu.

Umutoza wa Arsenal witwa Mikel Arteta, yifuza ko ahazaza ha Aubameyang hasobanuka mberey’uko shampiyona y’uyu mwaka w’imikino irangira kuko aya ashobora kuba amahirwe yanyuma yo kubona amafaranga menshi kuri uyu mukinnyi mbere y’uko arangiza amasezerano afitanye na Arsenal.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, uyu mukinnyi akaba na kapiteni wa Arsenal yatangaje ko yiteguye kuguma muri iyi kipe nubwo ahazaza he hakomeje kwibazwaho cyane na benshi mubakurikiranira hafi ibya ruhago y’I burayi.

Mumagambo ye, Pierre-Emerick Aubameyang yagize ati:”Nkunda abafana b’aha kandi nkiri muto nakundaga kureba Arsenal kuko bahoraga bafite abakinnyi bakomeye, kandi batwaye ibikombe. Ndatekereza rero ko rwose bishimishije kuba hano, ndishimye rwose. Ndibaza ko ibyo ari ibyiyumvo byajye.

SRC: FIESTA250

Related Posts

(Visited 1 times, 1 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *