buy prograf online with mastercard buy gresiofulvin 250 mg canada pharmacy buy avanafil with dapoxetine 200/60 mg online with prescription buy zebeta australia frusol buy online usa buy dydrogesterone 10 mg canada pharmacy

IMPUNZI ZIGIYE KUJYA ZIHERERWA RIMWE IBIRIBWA N’IBINDI ZAHABWAGA BURI MUNSI

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Minema, yatangaje ko hafashwe imyanzuro igamije kugabanya ingendo n’uguhura kw’abantu benshi mu nkambi mu Rwanda, mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Coronavirus.

Magingo aya iki cyorezo kimaze kugaragara ku bantu 11 mu Rwanda, ndetse kimaze guhitana abasaga 8000 hirya no hino ku Isi, ku buryo cyafatiwe ingamba zikomeye.

Imwe mu myanzuro yafashwe mu bijyanye n’inkambi harimo ko amashuri yabaye ahagaritswe mu gihe cy’ibyumweru bibiri nk’ahandi hose mu gihugu. Mu nkambi kandi insengero na zo zabaye zifunze imiryango, kimwe n’ibikorwa byo guhuriza impunzi hamwe.

Minema yakomeje iti “Gusura abarwayi mu mavuriro ari mu nkambi byarahagaritswe, inkambi nta bashyitsi zemerewe kwakira mu gihe cy’ibyumweru bibiri. Hashyizweho uburyo bunoze bwo gukaraba intoki no kongera isuku mu nkambi; ibiryo cyangwa ibindi bintu byahabwaga impunzi buri munsi hafashwe umwanzuro ko hatangirwa rimwe iby’ukwezi.”

Iyi minisiteri yatangaje ko abashinzwe gutanga isabune n’ibindi bikoresho by’isuku ku mpunzi basabwe kubitanga mu buryo buhagije kandi bwihuse, hanafatwa umwanzuro ko hatangwa amazi ahagije, nibura litiro 20 kuri buri mpunzi ku munsi mu nkambi.

Minema yanavuze ko hagomba gukorwa ubukangurambaga buhoraho bujyanye no kwirinda no gukumira icyorezo cya Coronavirus ku mpunzi, hakoreshejwe ibyuma ndangururamajwi n’inyandiko.

U Rwanda rucumbikiye impunzi hafi ibihumbi 150 zirimo Abanye-Congo, Abarundi n’abaturuka mu bihugu bya Afghanistan, Angola, Repubulika ya Centrafrique, Chad, Eritrea, Ethiopia, Guinea, Haiti, Tanzania Uganda na Kenya.

SRC: IGIHE https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibiribwa-n-ibindi-bintu-byahabwaga-impunzi-buri-munsi-bigiye-gutangirwa-rimwe

Related Posts

(Visited 1 times, 1 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *