is it safe to buy viagra super active online buy zanaflex (tizanidine) 2 mg cheap online buy zestril (lisinopril) 5 mg cheap order aciclovir 200 mg, 400 mg, 800 mg online uk

DJ Miller yitabye Imana

Karuranga Virgile wamenyekanye nka DJ Miller yitabye Imana kuri iki Cyumweru azize uburwayi nyuma y’iminsi mike ashyizwe mu bitaro by’Umwami Faisal nyuma yo kugaragaza ibimenyetso by’indwara ya ‘Stroke’.

DJ Toxxyk babanaga muri Dream Team DJs yabwiye Igihe NOZA.RW ikesha iyi nkuru ko uyu mugenzi wabo yari amaze iminsi arwaye ati”Nibyo yitabye Imana ubu mukanya gato gashize, yari amaze iminsi ari kwa muganga.”

Amakuru ava mu nshuti ze za hafi avuga ko mu ntangiriro z’iki cyumweru aribwo yashyizwe mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal nyuma yo kugira ibimenyetso by’indwara ya stroke itera guturika kw’imitsi y’ubwonko.

DJ Miller wari ufite imyaka 29, yatangiye uyu mwuga wo kuvanga imiziki mu 2012 atojwe na DJ Karim bahuriye mu itsinda rya Dream Team DJs.

Yacuranze mu bitaramo bitandukanye bya Rock Events bikunze kuba harasirwamo ibishashi bitangiza umwaka, muri Waka Warrior Race 2015, mu birori byo Kwita Izina mu 2015, n’ibitaramo bya New Years’ Vibes. Yibukirwa cyane ku gucurangira Sauti Sol ubwo bari mu rugendo rwa album yabo ya ‘Live and Die in Africa’ mu 2016, yanacuranze mu birori bya Jameson Connects Rwanda Party.

Ni umwe mu bavanga imiziki wari umaze kwandika izina rikomeye aho yanakoranaga n’abahanzi b’ingeri zose mu ndirimbo zitandukanye. Yakoranye na Butera Knowless, Dream Boys na Riderman indirimbo yitwa “Iri Joro ni Bae”.

Yakoranye kandi na Social Mulla mu ndirimbo yitwa Stamina, Un Million c’est Quoi na Peace ndetse na Belle yahuriyemo na Peace na Urban Boys.

Mu mwaka ushize yari yashyingiranywe na Hope Nigihozo ndetse mu Ukuboza bibaruka imfura y’umukobwa bise “Shani”.

Urupfu rwa DJ Miller rwababaje abantu benshi

I’m in shock, my God. https://t.co/TujdFpv4GR

— Makeda M (@Contact_Makeda) April 5, 2020

BREAKING SAD NEWS 💔💔💔

One of the Finest and Famous Deejays in the Country DJ MILLER Passed away in a few Hours at King Faical Hospital..

Your Journey has Ended Brother, Rest in Peace Soldier 😭😭😭😭🙏🙏🙏 pic.twitter.com/QUS2SMpVyi

— Bayingana David (@bayinganadavid) April 5, 2020

RIP Miller 💔 pic.twitter.com/O7Z2njaHIt

— Plaisir MUZOGEYE (@PMuzogeye) April 5, 2020

Forever thankful for those last interviews and memories you shared with us. Iruhukire @DeejayMiller5 Imana ikwakire mu bayo. 🙏🏿💜

— Norbert Musana (@NorbertMusana) April 5, 2020

Rest In Eternal Peace Bro @DeejayMiller5 💔

— Fiona Kamikazi Rutagengwa (@Fiona_Kamikazi) April 5, 2020

Rest Easy King. “Dj Miller” We will Miss Everything About You. pic.twitter.com/fDSTTPcTOV

— Intwari_Ya_Gasana (@Inkotanyi_C) April 5, 2020

Nooo way DJ Miller is Gone….. someone plz confirm this… I keep seeing posts…. #RwOT plz check @dj_marnaud @DeejayPius @Infinity_the1 @djtoxxyk #Rwanda pic.twitter.com/vL1p61u2zx

— Mekha Rousseau (@rousso_mekha) April 5, 2020

Tariki ya 28 Kamena 2019 nibwo DJ Miller yakoze ubukwe mu muhango wabereye i Kinyinya mu busitani bwa Ineza Garden

DJ Miller niwe wari warashinze itsinda rya Dream DJs yabanagamo n’abarimo DJ Marnaud

DJ Miller (iburyo) yari umwe mu ba DJ bamaze kwandika izina rikomeye mu gihugu

DJ Miller yari azwiho kuba umusore ukunze gutera urwenya

Dj Miller yari aherutse kwifashisha Urban Boyz na Peace Jolis mu ndirimbo ye yise ‘Belle’

DJ Miller asize umugore n’umwana w’umukobwa

Related Posts

(Visited 1 times, 1 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *