buy precose (25 mg, 50 mg) without prescription buy generic augmentin (250/125 mg, 500/125 mg, 750/250 mg) online buy himplasia 30caps mexico buy cardizem (120 mg, 180 mg, 30 mg, 60 mg, 90 mg) in mexico

Jeannot Witakenge wamenyekanye muri Rayon n’Amavubi yitabye Imana

Uwahoze ari umukinnyi akaba n’Umutoza wungirije muri Rayon Sports, Jeannot Witakenge yitabye Imana kuwa Gatanu tariki ya 24 Mata 2020 nyuma y’iminsi arwariye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Witakenge Jeannot yabaye umutoza wungirije muri Rayon Sports muri Mutarama 2018, asimbuye Ndikumana Hamad Katawuti nawe witabye Imana.

Mu 1999 ubwo yakiniraga Rayon Sports, yajyanye n’Amavubi mu Bubiligi aratoroka asa n’uretse umupira kugera mu 2001 ubwo yagarukaga muri Rayon sports yakiniye umwaka umwe, akerekeza muri Lupopo yo muri RDC.

Mbusa Kombi Billy bakinanye muri Rayon Sports hagati ya 1995 na 2000, yabwiye Igihe NOZA.RW ikesha iyi nkuru ko amakuru y’urupfu rwa Witakenge yayamenye muri iki gitondo.

Ati “Jeannot yapfuye ejo nimugoroba, nanjye babimbwiye muri iki gitondo. Yadusize nta kundi. Imana imwakire.”

Witakenge yari amaze igihe kinini arwaye nyuma y’uko muri Nyakanga 2019 agize ikibazo mu nda akajya kwa muganga bagasanga arwaye igifu, abaganga basaba ko agomba kubagwa nyuma yo koroherwa arataha.

Muri Mutarama uyu mwaka, yongeye kuremba, ajyanwa mu bitaro bya Bukavu (Hôpital Général de Bukavu) ari n’aho yari arwariye.

Mu cyumweru gishize, byari byatangajwe ko yitabye Imana, ariko ayo makuru anyomozwa n’umuryango we.

Mbere yo kugaruka muri Rayon Sports nk’umutoza wari wungirije Karekezi Olivier na Ivan Minnaert, yari mu ikipe ya O.C Muungano FC yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

.

Jeannot Witakenge wakiniye Rayon Sports n’Amavubi yitabye Imana nyuma y’iminsi arwariye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Jeannot Witakenge yungirije Karekezi Olivier muri Rayon Sports nk’umusimbura wa nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti

Witakenge, Karekezi na Ramadhan bajya inama mu myitozo ya Rayon Sports mu Nzove

Jeannot Witakenge akoresha imyitozo mu Nzove

Witakenge Jeannot atanga amabwiriza ku bakinnyi ba Rayon Sports mu mukino wa gicuti yahuyemo na Etincelles FC mu 2018

Witakenge wari umutoza wungirije aganira na Lomami Marcel wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi muri Rayon Sports

Witakenge (ibumoso) ajya inama hamwe na Ivan Minnaert (wa kabiri ibumoso), Lomami na Nkunzingoma Ramadham wari umutoza w’abanyezamu

Related Posts

(Visited 1 times, 1 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *