buy generic roxithromycin 150 mg online losartan 100 mg, 25 mg, 50 mg buy uk buy apcalis sx oral jelly (20 mg) online uk lamprene canada buy

Afurika y’Epfo: Amashusho y’urukozasoni yarogoye inama y’abadepite.

Inama y’abadepite bagize Komite ishinzwe gutegura ibikorwa mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo, yarogowe n’amashusho y’urukozasoni mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

Iyo nama yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya Zoom yari iyobowe na Perezida w’Inteko Thandi Modise.

Nyuma y’akanya gato inama itangiye, BBC yatangaje ko abari bayitabiriye batunguwe n’amashusho y’urukozasoni yaje kuri mudasobwa z’abo badepite n’amajwi y’umugabo watukaga Thandi Modise.

Thandi Modise yahise atungurwa ndetse yinubira iryo koranabuhanga. Ati “Ni ibi njya mvuga kuri Zoom”.

Abadepite bavuze ko ibyababayeho bibabaje kandi biteye isoni. Abatekinisiye mu ikoranabuhanga mu Nteko Ishinga Amategeko bahise bashaka undi murongo mushya kuri Zoom, abadepite bakomeza inama.

Perezida w’Inteko Thandi Modise yatunguwe ubwo inama yari ayoboye yahagarikwaga n’amashusho y’urukozasoni

Related Posts

(Visited 1 times, 1 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *