order cardizem (diltiazem) 120 mg, 180 mg, 30 mg, 60 mg, 90 mg no prescription buy isoptin (verapamil) 120 mg, 240 mg, 40 mg through canada buy generic grifulvin (250 mg) buy terazosin hydrochloride tablets mebendazole 100 mg buy online uk buy doxepin online legit

Allioni yatandukanye na Muyoboke asanga manager wa Bruce Melodie.

Nyuma y’igihe kinini bivugwa ko umuhanzikazi Allioni yatandukanye n’umujyanama we Muyoboke Alex wari wiyemeje kumufasha mu muziki, kuri ubu uyu mukobwa ari mu biganza by’umujyanama wa Bruce Melodie.

Allioni Buzindu na Muyoboke Alex batangiye gukorana mu bijyanye n’umuziki mu mpera z’umwaka wa 2018, ariko nyuma y’igihe gito hatangira kuvugwa umwuka utari mwiza.

Bakomeje gukorana ariko ku muvuduko wo hasi ku buryo byagaragaraga ko hari ikibazo ko nubwo impande zombi zanze kugira icyo zivuga.

Alex Muyoboke aherutse gutangaza ko atatandukanye na Allioni, gusa ko ari imikoranire isa n’iyahagaze kuko hari ibyo bagomba kongera mu masezerano yabo.

Yagize ati “ Allioni aracyari mu masezerano ariko hari ibyo tukirimo kumvikanaho ngo dukomeze cyangwa tuyahagarike. Hari ibyo tukiganiraho n’uko hahise hazamo guma mu rugo hari ibyagombaga guhinduka mu masezerano.”

Amakuru yizewe dufite ni uko uyu mukobwa wakunzwe mu ndirimbo “Tuza” yamaze gutandukana burundu na Muyoboke, ahubwo ubu ari gukorana n’usanzwe ari umujyanama wa Bruce Melodie, Kabanda Jean de Dieu.

Hari imishinga y’indirimbo itandukanye Allioni afite muri studio ari gukora abifashishijwemo na Kabanda Jean de Dieu.

Muri iyi minsi uyu mugabo usanzwe afasha Bruce Melodie mu bijyanye na muzika, rimwe na rimwe agaragara atwaye imodoka ya Allioni ndetse uyu mukobwa akenshi akunze guca ku cyicaro cya ISIBO TV ari naho hari ibiro by’umujyanama we.

Amakuru yemeza ko Allioni n’umujyanama we mushya bari bafite gahunda yo kujya gutaramira ku mugabane w’u Burayi ariko baje gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19 cyahagaritse ingendo zambukiranya imipaka.

Mbere y’uko Allioni asinya amasezerano na Muyoboke Alex yari amaze igihe yararetse umuziki, n’ubu amaze amezi icyenda nta ndirimbo ashyira hanze. Amaso ayahanze umujyanama we mushya ushobora kongera kumusubiza igikundiro yahoranye.

Related Posts

(Visited 1 times, 1 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *