buy voltaren (diclofenac) in mexico buy arcoxia (etoricoxib) 120 mg, 60 mg, 90 mg online no prescription order clozaril 25 mg online uk buy minocin 50 mg online from canada maxolon 10 mg buy australia

Perezida Kagame yayoboye inama ya EAC yigaga ku ngamba zo kurwanya Covid-19.

Perezida Paul Kagame uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kuri uyu wa Mbere yayoboye inama y’abakuru b’ibihugu bigize uwo muryango, higwa ku ngamba zihuriweho zo guhashya icyorezo cya coronavirus.

Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuanga yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bitandukanye nk’uko byatangajwe n’Ubunyamabanga bw’uwo muryango bubinyujije kuri Twitter.

Bwagize buti “Abakuru b’ibihugu bigize EAC bari mu nama nyunguranabitekerezo ku myiteguro yo gukumira no guhangana n’icyorezo cya coronavirus.”

Iyo nama yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Gicurasi 2020. Perezida Kagame yasabye ibihugu binyamuryango gukorera hamwe mu guhangana n’icyorezo cya coronavirus.

Inama nk’iyi idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize EAC yaherukaga gusubikwa muri Mata uyu mwaka, nyuma yuko bimwe mu bihugu binyamuryango bigaragaje ko bitazabasha kwitabira.

Perezida Kagame aherutse kuvuga ko hari ingamba zafashwe ku rwego rwa EAC mu guhangana na coronavirus ariko ko hari hakenewe inama y’abakuru b’ibihugu ngo batange umurongo ngenderwaho.

Ati “ [Inama] ntiyabayeho kuko umubare w’ibihugu bitatu, bitewe n’inzira zikoreshwa muri EAC, aho ibihugu binyamuryango byose bigomba kuboneka muri iyo nama igiye kuba. Ibyo ntabwo byabaye kuko abahagarariye ibihugu bitatu batabashije kwihuza n’abandi twese dusigaye, muri iyo nama”.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko ubwo bushake bwo kongera gukora inama y’abakuru ba EAC, bwakomeje no ku nshuro ya kabiri kugira ngo inama ibe ku yindi tariki inyuze buri wese, ariko nanone bikagaragara ko nta n’umwe witeguye kuyitabira.

Ati “Mu by’ukuri, hano twashegeshwe cyane n’inzira zo gukoramo inama kuruta ikibazo gihari. Mu yandi magambo, inshingano duhuriyeho ndetse n’ikibazo dufite, ni aho inzira zo gukora ikintu runaka zigirwa iz’ibanze kurenza ikibazo gihari”.

Perezida Kagame kandi yavuze ko hari ibindi bibazo umuryango wa EAC, ukwiriye gukoranaho ugashakira ibisubizo binyuze mu koroherezanya no gushyira hamwe, cyane cyane mu bijyanye n’ibikorwa byambukiranya umupaka nk’amakamyo n’abayatwara.

Ibihugu bya EAC bikomeje guhura n’imbogamizi ikomeye y’ubwiyongere bw’abatwara amakamyo yambukiranya imipaka n’ababafasha bakomeje kwandura icyorezo cya Coronavirus ku bwinshi.

Perezida Kagame yagize ati “Nk’uko mwabibonye ku ruhande rw’u Rwanda, turimo kubona iki kibazo. Mu gihe twafashe ingamba zo kucyitaho no guhagarika virus, mu by’ukuri turabizi ko twari dufite abantu benshi bakize kuruta abakirwaye, abari mu kato, ariko mu buryo butunguranye, ibikorwa byambukiranya imipaka byazanye indi mibare byihuse kandi turimo kugerageza guhangana na byo”.

Kuva icyorezo cya Coronavirus cyagera mu karere ku rwego rwa EAC, hari inama zagiye zikorwa zirimo iy’abaminisitiri b’ubuzima n’abashinzwe ibikorwa by’umuryango kandi bemeranyije ingamba rusange zo kurwanya icyorezo.

Iyi nama yafatiwemo ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus no gushyiraho ingamba zo guhangana n’ingaruka yateza mu Karere. Ibihugu binyamuryango byasabwe korohereza amakamyo n’imodoka zitwaye ibicuruzwa, ndetse bigashyiraho uburyo bwo gusuzuma ababitwaye ku mipaka yabyo.

U Rwanda ruherutse gufata umwanzuro wo guhagarika ubwandu bwa coronavirus bwari bukomeje kwiyongera bitewe n’abashoferi b’amakamyo yambukiranya imipaka, rutegura uburyo abashoferi b’amakamyo baturuka hanze bajya bagarukira ku mupaka ntibagere mu gihugu, imodoka zabo zigatwarwa n’abandi bakazigeza aho zipakururira.

Ni umwanzuro utarakiriwe neza n’abashoferi na ba nyir’imodoka bo muri Tanzania kuko bavuga ko bizongera igiciro n’abakozi bakoreshaga mu kugeza imizigo yabo mu Rwanda.

Mu guhangana na coronavirus kandi, EAC yashyizeho ingamba zirimo gutanga laboratwari ngendanwa n’ibikoresho byo gupima mu bihugu biwugize. Uwo muryango kandi watangaje ko washyizeho Komite ishinzwe gutanga inama n’amabwiriza, ubushobozi n’amakuru kuri coronavirus.

Perezida Kagame yasabye ibihugu binyamuryango gukorera hamwe mu guhangana n’icyorezo cya coronavirus.

Related Posts

(Visited 1 times, 1 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *