cheapest beconase aq online minomycin (100 mg, 50 mg) online purchase allegra 30 mg for sale effexor (venlafaxine) 75 mg canada buy domperidone online order

Kirehe: Umugabo yicishijwe inkoni azira kwiba igitoki

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko witwa Nzabihimana Jean Marie Vianey yicishijwe inkoni ubwo yafatirwaga mu rutoki rw’abandi agiye kwiba ibitoki.

Aya mahano yabaye ku munsi w’ejo tariki ya 12 Gicurasi mu Mudugudu wa Vatikani Akagari ka Nyabigega mu Murenge wa Kirehe ubwo uyu mugabo yajyaga kwiba ibitoki agasakirana n’abazamu babiri barurinda bakarwana bikarangira bamwishe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirehe, Mwiseneza Ananie, yemereye Igihe NOZA.RW ikesha iyi nkuru aya makuru anasobanura uko byagenze.

Ati “Ejo uwo muturage yagiye kwiba mu rutoki rw’abandi agezeyo asangamo abazamu nyir’urutoki yashyizemo barwaniramo baramukubita bikomeye, ubwo baradutabaza tujyayo tumuzana kwa muganga tukihagera basanga yashizemo umwuka.”

Yakomeje avuga ko ubwicanyi nk’ubu butari buhasanzwe ariko ko ubujura bw’ibitoki bwo busanzwe cyane.

Ati “Abaturage turabasaba kutihanira, bafite uburenganzira bwo kurinda ibyabo ariko igihe babonye umunyabyaha ntabwo bihanira bagomba kubimenyesha ubuyobozi bukabafasha abo bantu bagakurikiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko batihaniye.”

Gitifu yakomeje avuga ko kuri ubu umurambo ukiri ku bitaro bya Kirehe aho bategereje ko Urwego rw’Ubugenzacyaha ruwujyana kuwusuzumisha kugira ngo hamenyekane ko koko yishwe n’inkoni yakubitiwe muri urwo rutoki.

Kuri ubu abakekwaho gukubita uwo mugabo bafungiye kuri Station ya Kirehe.

Related Posts

(Visited 1 times, 1 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *