Musanze FC yatandukanye n’Umunya-Misiri wayitozaga, abatoza bane b’Abanyarwanda bari gutekerezwaho

Musanze FC yamaze gutandukana n’Umutoza wayo mukuru w’Umunya-Misiri, Ahmed Abdelrahman Ibrahim Adel, nyuma y’uko impande zombi zumvikanye gusesa amasezerano.

Abdelrahman Ibrahim Adel yagizwe Umutoza wa Musanze FC tariki ya 2 Ukuboza 2019, asimbuye Umurundi Niyongabo Amars wari umaze iminsi itanu yirukanywe.

Ubwo Shampiyona n’ibindi bikorwa byose bihuza abantu benshi byari bimaze guhagarikwa mu Rwanda ku wa 14 Werurwe, Ahmed Adel yasubiye iwabo mu karuhuko gato, agaruka nyuma y’iminsi itanu.

Icyemezo cyo guhagarika umushahara w’abakozi, cyafashwe na Musanze FC mu ntagiriro za Mata, nticyashimishije uyu Munya-Misiri, yandikira ubuyobozi bw’ikipe.

Inama ya Komite Nyobozi ya Musanze FC yabaye kuri uyu wa Kane, yanzuye ko iyi kipe itandukana na Ahmed Adel, akishyurwa umushahara w’ukwezi kwa Mata ndetse agahabwa n’uw’ukwa Gicurasi nk’imperekeza. Ahmed Adel yahembwaga 1000$ na Musanze FC.

Mu mikino 12 yatojemo Musanze FC, Ahmed Adel yayihesheje amanota 18 ndetse Shampiyona yahagaze iri ku mwanya wa 11 n’amanota 27 mu mikino 24.

Amakuru aturuka imbere muri Musanze FC avuga ko Mbarushimana Abdu utoza AS Muhanga; Ruremesha Emmanuel wa Kiyovu Sports; Seninga Innocent na Bisengimana Justin ari bo batekerezwa muri iyi kipe yigeze kugirana ibiganiro na Karekezi Olivier.

Musanze FC yiyemeje ko itazongera kurenza miliyoni 1 Frw ihemba umutoza mu gihe kandi nta mukinnyi urengeje miliyoni 3 Frw izongera kugura.

Kugeza ubu ntibiramenyekana niba uyu mwaka w’imikino uzasozwa hatabayeho gutegereza muri Nzeri, aho Minisiteri ya Siporo yemeje ko aribwo bishoboka kongera gutegura imikino n’amarushanwa ya ruhago.

Related Posts

(Visited 1 times, 1 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *