clarinex (desloratadine) buy online cheap buy brahmi australia can i buy epivir hbv online buy ventolin canada online

Ibya Sarpong muri Yanga bikomeje guhinduka

Rutahizamu w’umunya-Ghana wirukanywe na Rayon Sports, Michael Sarpong byavugwaga ko ashobora kwerekeza mu ikipe ya Yanga muri Tanzania, amakuru avuga ko uyu musore ibiganiro bitarimo kugenda ahubwo ashobora kwerekeza muri mukeba w’iyi kipe, Simba SC.

Kuva tariki ya 24 Mata 2020 ubwo yirukanwaga muri Rayon Sports, amakuru yatangiye kuvugwa ko yifuzwa n’ikipe ya yanga ndetse iyi kipe irabyemeza, akaba na we yari yarabyiyemereye ko iri mu makipe amwifuza.

Uko bwije n’uko bukeye hagenda haza inkuru nshya, amakuru agezweho ni uko Yanga ishobora kuba yakuye amaso kuri uyu musore aho bivugwa ko arimo kubagora cyane abaka amafaranga menshi babona adakwiye, bakaba batangiye no gutekereza kuba bamureka.

Andi makuru aturuka muri iki gihugu cya Tanzania kandi avuga ko Simba SC yinjiye mu ruganba rwo kuba yasinyisha Michael Sarpong.

Rayon Sports na yo ikaba itarakurayo amaso kuko nyuma yo kumwirukana bitewe n’amagambo yavuze kuri perezida w’iyi kipe, yasabwe kuba yasaba imbabazi akagaruka mu ikipe, gusa uyu musore ntabikozwa kuko n’ubundi amasezerano ye yari arangiye ashaka kwigira ahandi.

Related Posts

(Visited 1 times, 1 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *