buying phenytoin 100 mg buy calan (verapamil) 40 mg pharmacy medrol buy losartan 100 mg, 25 mg, 50 mg buy uk buy cymbalta (duloxetine) 40 mg cheap online buy doxycycline (doxycycline) online no prescription

Ibyo wamenya ku matora ari kubera mu Burundi.

Abarundi basaga miliyoni eshanu kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Gicurasi 2020 bazindukiye mu matora rusange, arimo aya Perezida uzasimbura Pierre Nkurunziza umaze imyaka 15 ayobora icyo gihugu.

Ni amatora atavugwaho rumwe haba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga kubera ko akozwe mu gihe isi yose ibikorwa byinshi byahagaze hirindwa icyorezo cya coronavirus ibintu bitigeze bihangayikisha abayobozi b’u Burundi, amatora yakumiriwemo abenshi mu ndorerezi mpuzamahanga kandi ntiyitabirwa n’Abarundi batuye mu mahanga.

Mu matora y’uyu mwaka, mu Burundi hari ibiro by’itora 14.718. Kuri uyu wa Gatatu haraba amatora atatu akomatanyije arimo aya Perezida, ay’Inteko Ishinga Amategeko n’ay’abayobozi ba Komine.

Amategeko ya Komisiyo y’amatora mu Burundi avuga ko amajwi y’ibyavuye mu matora ya Perezida ariyo abanza kubarwa.

Ku rupapuro rw’itora buri muturage atoreraho, haraba hariho abakandida barindwi ku mwanya wa Perezida. Abo ni General Évariste Ndayishimiye uhagarariye Ishyaka CNDD FDD, Agathon Rwasa wa CNL, Gaston Sindimwo wo mu Ishyaka Uprona, usanzwe ari na Visi Perezida w’u Burundi.

Hari kandi umukandida wigenga Francis Rohero na mugenzi we Dieudonné Nahimana, umukandida Léonce Ngendakumana w’Ishyaka Sahwanya Frodebu na Domitien Ndayizeye w’Ihuriro Kira Burundi.

Abadafite amakarita y’itora cyangwa indangamuntu bemerewe gutora mu Burundi ariko bakajya ku mugereka.

Buri shyaka cyangwa umukandida wigenga afite uburenganzira bwo kugira indorerezi cyangwa abamuhagarariye babiri muri buri cyumba cy’itora.

Hari impungenge ko amatora yo mu Burundi ashobora gukurikirwa n’imvururu dore ko mu byumweru bishize ubwo abakandida biyamamazaga, ishyaka CNL rya Agathon Rwasa ryavuze ko abayoboke baryo basaga 200 bafunzwe, abandi bakaburirwa irengero, kandi ko bikorwa n’abayoboke ba CNDD-FDD iri ku butegetsi.

Nyamara Minisiteri y’Umutekano kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko abarwanashyaka CNL n’aba Uprona aribo bagaragaye kenshi mu bibazo bihungabanya umutekano mu byumweru byo kwiyamamaza.

Related Posts

(Visited 1 times, 1 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *